Kangura No. 65

Ntabwo ari Abategetsi Bazacyura Abaturage, Ahubwo ni abaturage Bazacyura Abategetsi.

Hassan Ngeze

Icyo kibazo kucyumva kirakomeye kuko gisaba ubwenge no kumenya gusesengura. amahanga yakunze gusakuza ngo abategetsi bagize ingwate abaturage, nyamara twe muri Kangura dusange abaturage aribo bagize abategetsi ingwate. Muti ute rero? Mu bategetsi harimo ibice bine bikuikirana gutya:

  1. Abategetsi b’abaswa.
  2. Abategetsi b’abagambanyi.
  3. Abategetsi b’ibisambo, rubebe.
  4. Abategetsi b’inyangamugayo.

[]

Gusa nasabaga abakunda Kangura kujya muzirikana ingorane twahuye na zo mu kuvugira Abahutu. Nyamara se Inkotanyi ntizikoresha Abahutu mu kutugirira nabi! Nonese ntimwikbuka ukuntu Colonel Nsengiyumva Anatoli, afatanyije na Capitaine Habimana wategekaga batayo ya 62, bafatanyije na Lieutenant Bizumuremyi dufitiye ibimenyetso bihagije ko ari inkotanyi ubu akaba aba mu nkambi ya Gituku kuri Goma, igitero bagabye iwange; bakahasenyagura, bagatwika imodoka yanjye nshya, ibyo byose ntibyanshiye intege ahubwo njye iyo mpuriye na bo mu buhungiro, nibaga impamvu batarataha ngo basange uwabakoreshaga, cyeretse niba bakitwihishemo mu yindi migambi twaba tutaramenya, numvise ko n’uwitwa Munyandinda Protais wiyitaga RASTA ku Gisenyi, watangaga amazu yo gukoreramo amanama yo kunyica ubu na we yageze muri Kenya ahitwa KOMAROKE. Abahatuye b-arabe maso bamumenye hakiri kare.

Iyo nibutse ko ari njye munyamakuru muri Afurika yose umaze gufungwa inshuro nyinshi, dore ko ari 20 muri gereza na 35 muri za kasho za burigade, n’iya 36 nafunzwe na Colonel Nsengiyumva mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka natekereza ukuntu mu kwezi kwa kane ubwo Habyarimana yapfaga hatangwaga teregaramu zirenze 43 zose kandi sisaba ko umbona wese andasa atazuyaje bikagera n’aho tumenya umugambi wo kundasira mu Bigogwe kandi ibyo bigakorwa ku mugambi wa Colonel Nsengiyumva Anatoli, General Gatsinzi n’izindi nyenzi zene wabo, nakwibuka ko ibyo byose ibikorerwa nta mwanya w’igihugu ndangamiye usibye kubona rubanda Nyamwinshi ifite amahoro gusa, ibyo byose rero birererekana ko abategetsi atari bo bazacyura abaturage, ko ahubwo ari abaturage bazacyura abategetsi.