Kangura No. 45

Kera Habayeho !

Kera habayeho abagabo babiri b’abanyamayeri : Habyarimana na Kanyarengwe. Nyuma ya revolisiyo ya rubanda yo mu w’1959 yatumye abahutu biganzura abatutsi, Habyarimana na Kanyarengwe binjiye mu ngabo z’u Rwanda.

Habyarimana aba umusirikari muru muri Etat-Major, Kanyarengwe ajya kurwana n’inyenzi zigitera. Kanyarengwe ziramufata, zimuhambira ku ijipi, zimukurura hasi kugeza igihe umusatsi umushiriye ku mutwe. Habyarimana yakomeje kugira abo bagome inshuti n’ubwo bwose nawe yari azi ko bamuryarya. Abo bagabo bombi ntibyababujije guhuza umugambi, bafata ubutegetsi tariki ya 5 Nyakanga 1973, bahiritse mwene wabo.

Ntibiteye kabiri Kanyarengwe yibuka ko abatutsi bamukoreye ibya mfura mbi. Nibwo afashe umugambi wo kwiyishyurira. Nta kuntu yari kubigeraho Habyarimana akiri ku butegetsi. Yiyemeza guhirika icyo «cyitso» cy’abatutsi. Umugambi we umenyekana u tari wasozwa, biba ngombwa ko akizwazi amaguru. Ubukene rubuzima biramuga mburuza, aba yiyibagije ibyo abatutsi bamukoreye, yiyemeza gufatanya nabo guhirika Habyarimana.

Nibwo we n’abatutsi bateye u Rwanda bahereye iwabo mu Ruhengeri. Abo bagabo bombi, biganye, bose b’abakiga, bahiritse Kayibanda, bongeye guhura. Umwe aracyari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, undi ni Chairman wa R.P.F. Bombi ni ba Perezida, ibyo ari byo byose.

1960 bari hamwe
1973 bakora hamwe
1980 batandukana
1993 barasubiranye
1995 bazahyingirana

Ibisa birajyana koko…. nka Habyarimana na Kanyarengwe !