Kangura No. 2

Hirya No Hino Muri Afurika Rwanda : Barapfa Amayobera—Excerpt

Urupfu rwa Padri SINDAMBIWE Silvio ( wa munyamakuru wari uzwiho guhatanira uburenganzira bwa muntu ) rwiyongereye ku mfu zidasobanutse zateye intimba mu mutima y’Abanya-rwanda. Aho mu Rwnada, imiryango imwe yo mu majyaruguru irimo iramaranira ubutegetsi, naho Prezida w’igihugu we ntakiboneka cyane ahagaragara.

Amatwara ya politiki mu Rwanda akomeje gutera ubwoba, uko imfu zidafututse zigenda ziyongera, ari nako inyota y’ubutegetsi irushaho kumunga ababuriho. Ejobundi tariki ya 7 Ugushyingo, Padri Silvio SINDA-MBIWE, we n’abagenzi babiri bari mu ivatiri ye, bitabye Imana bagonzwe n’igikamyo. Nyuma yaho abantu ( tudashobora kuvuga amazina kuko wenda byabakoraho ) bambwiye ko mu by’ukuri, iyo « agasida » yari yateguwe. Mbabajije niba nta anketi yashoboraga gukorwa, bamwiye ko « Nta anketi ikenerwa iyo icyaha kigaragara ».

SINDAMBIWE uwo yabaye Diregiteri wa KINYAMATEKA-HOBE ( Ikinyamakuru gatolika ) kuva mu kwa nzeli 1979 kugeza muri Mutarama 1986. Yari umunyamakuru w’umunyamurava, yarwanyaga ruswa no kudohoka mu itangazamakuru : ndetse ibirego byerekeye kurenganya ikiremwa-muntu ( Byarebaga Gereza zimwe ) yapfuye agikurikirana.

SINDAMBIWE twahuye mu Kwakira k’umwaka ushize, ubwo…